MenuClose

Privacy Policy (Kinyarwanda)

Amabwiriza y’Ibanga ya Bboxx

Intangiriro

Aya mabwiriza y’ibanga ashyiraho uburyo BBOXX ikoresha ndetse ikarinda amakuru yawe bwite.

  1. AMAKURU Y’INGENZI N’ABO TURI BO (Umurongo wa 1)
  2. UBWOKO BW’AMAKURU YAWE BWITE TUGUSABA(umurongo wa 2)
  3. UKO TUBONA AMAKURU YAWE (umurongo wa 3)
  4. UKO DUKORESHA AMAKURU YAWE BWITE (umurongo wa 4)
  5. GUTANGAZA AMAKURU YAWE BWITE (umurongo wa 5)
  6. KOHEREZA MU MAHANGA AMAKURU YAWE BWITE (umurongo wa 6)
  7. UMUTEKANO W’AMAKURU (umurongo wa 7)
  8. KUGUMANA AMAKURU (umurongo wa 8)
  9. UBURENGANZIRA BWAWE BWEMEWE N’AMATEGEKO (umurongo wa 9)
  10.  AHO WADUSANGA  (umurongo wa 10)
  11. UKO WATUGEZAHO IKIBAZO (umurongo wa 11)
  12. IMPINDUKA KU MABWIRIZA Y’IBANGA N’INSHINGANO ZAWE ZO KUTUMENYESHA IZO MPINDUKA (umurongo wa 12)’
  13. IMBUGA N’IMIYOBORO BY’ABANDI BANTU (umurongo wa 13)

1. Amakuru y’ingenzi n’abo turibo

Aya mabwiriza y’ibanga aguha amakuru y’uko Bboxx igusaba kandi ikoresha amakuru yawe bwite ukoresheje uru rubuga, harimo n’amakuru ushobora kuduha igihe ugura ibicuruzwa cyangwa serivisi.

Uru rubuga ntirugenewe abana, kandi ntiturakusanya amakuru y’abana ku bushake.

Umugenzuzi
 Ihuriro rya Bboxx rigizwe n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi (Group). Aya mabwiriza asohorwa ku bw’iri tsinda, bityo igihe tuvuga “Bboxx”, “twe”, cyangwa “twebwe” tuba tuvuga ikigo kirebwa. Bboxx 2.0 ni cyo kigo gishinzwe uru rubuga n’amakuru yanyu.

Twashyizeho Umuyobozi Ushinzwe Kurengera Amakuru (Data Protection Officer, DPO) ushinzwe gukurikirana ibibazo bijyanye n’ aya mabwiriza y’ibanga  . Niba ufite ikibazo kuri aya mabwiriza y’ibanga cyangwa ushaka gukoresha uburenganzira bwawe nk’uko bigaragara ku umurongo wa 9), hamagara DPO (nk’uko bigaragara ku murongo wa   10).

2. Ubwoko bw’Amakuru tugusaba.

Amakuru bwite ni amakuru y’umuntu agaragaza aho ashobora dutandukanira n’abandi,.

Dusaba umuntu, dukoresha, tubika, twohereza, amakuru bwite atandukanye, tuyashize hamwe  ,arimo:

Dushobora kandi kugusaba amakuru yegeranijwe (aggregated), adashobora kukumenyekanisha

3. Uko Tubona Amakuru Yawe

Amakuru dushobora kuyakura muri ubu buryo:

  1. Imikoranire yawe natwe: mu amaduka yacu, kuri telefoni, email, ubutumwa bugufi, tubona amakuru yawe iyo
  2. igihe usaba serivisi,
  3. wiyandikisha kuri serivisi zacu
  4. kwamamaza
  5.  kwitabira amarushanwa, cyangwa hakorwa isesengura.
  6. Uduha igisubizo cyangwa utuvugisha

  7. Gukoresha ikoranabuhanga: uko ukoresha urubuga, tuzahita tubona uburyo bwawe bw’ikoranabuhanga, tuzabona amakuru yawe, dukoresheje cookies n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga. Wareba ibijanye n’amabwiriza ya cookies kugirango ubone amakuru arambuye.

Amakuru y’ikoranabuhanga tuyakura kuri aba hakurikira:

4. Uko Dukoresha Amakuru yawe

Uko Amategeko abiteganya

Amategeko adutegeka kugira uburyo bwemewe tubonamo cyangwa dukoresha amakuru yawe bwite:

Dukoresha bumwe cyangwa bwinshi muri ubu buryo bukurikira:

Intego z’imikoreshereze y’amakuru

Turakugaragariza munsi hano, imbonerahamwe, igaragaza uburyo bwose, tuzakoresha amakuru yawe bwite, ndetse n’amategeko azashingirwaho, turagaragaza kandi ahaba inyungu zacu, igihe biri ngombwa.

Intego Ubwoko bw’AmakuruIbijyanye n’amategeko
Kukwandika nk’umuguzi mushyaIndangamuntu, ihuzanzira wabonekahoGushyira mu bikorwa  amasezerano hagati yacu. Tugomba gutunganya amakuru yawe bwite kugira ngo twinjire mu masezerano kandi tuyashyire mu bikorwa, ajyanye na serivisi cyangwa ibicuruzwa bya “pay-as-you-go” wasabye ko tubikugezaho.
Gutunganya no kugezaho ku gihe ibyo wasabye harimo: (a) Gucunga ubwishyu, amafaranga ugomba kwishyura n’andi waciwe (b) Gukusanya no kugaruza amafaranga waba uturimo  (a) Umwirondoro, (b) ihuzanzira wabonekaho (c) Imari, (d) ibyo twakorana (e) Ubutumwa no kwamamaza  (a)Gushyira mu bikorwa amasezerano dufitanye nk’uko twabisobanuye haruguru, birimo kugurisha, kukugezaho no gucomeka bimwe mu bikoresho gutanga serivisi zimwe za “pay-as-you-go”, no kwakira ubwishyu bwawe.
(b) hashingiwe ku nyungu zacu zemewe n’amategeko (nko kugaruza imyenda). Ibi birimo kukugezaho amakuru yerekeye konti yawe, nko kumenyesha uko wishyuye, inguzanyo, amafaranga asigaye kwishyurwa, n’andi makuru y’ingenzi. (a) Gushyira mu bikorwa amasezerano dufitanye nk’uko twabisobanuye haruguru, twinjira tukanabika ibyo tuba twaganiriye, haba ku guhamagarana kuri Telephone, emails, kudufasha kuguha serivisi nziza. Iyo utaduhaye amakuru tugusaba hagamijwe guha serivisi nziza z’abaguzi , ntidushobora gusubiza ibyo watubaza.
 Gukomeza umubano dufitanye harimo: (a) Kukumenyesha impinduka ku mategeko n’amabwiriza yacu cyangwa amabwiriza y’ibanga (b) Gusubiza ibyo wabaza, ibyo watumenyesha ko utishimiye cyangwa ibibazo  (a) Umwirondoro (b)          ihuzanzira wabonekaho (c) Amakuru akwerekeyeho (d) kwamamaza no Kuvugana  Tugomba kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko. Ku mpamvu zimwe na zimwe, dushobora gutanga amakuru yawe bwite, mu gihe dutegetswe kuyatanga, kugirango twubahirize amategeko cyangwa mu gihe aribyo bisabwa kugirango tubone impushya zo gutanga ibikoresho cyangwa izindi nshingano zitegetswe, urugero nk’iperereza ku bujura cyangwa uburiganya,. Ibisabwa ku nyungu zacu zemewe(Guhora tuvugurura amakuru, no gukomeza umubano dufitanye)
Tugushyiriraho uburyo bwo gutombora, gutsindira amarushanwa, ubushakashatsi,(a) Umwirondoro (b)          ihuzanzira wabonekaho Imikoreshereze Kwamamaza(a)Gushyira mu bikorwa amasezerano dufitanye nk’uko twabisobanuye haruguru, Tugomba kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.(twiga uburyo abaguzi bacu bakoresha ibikoresho byacu, tubiteza imbere ndetse tuzamura business yacu)
 Gucunga no kurinda ubucuruzi bwacu n’urubuga rwacu (harimo gukemura ibibazo, gusesengura amakuru, gupima, kubungabunga ikoranabuhanga, gutanga ubufasha, gutanga raporo no kubika amakuru)  (a) Umwirondoro (b)          ihuzanzira wabonekaho (c) Ikoranabuhanga(a) Ku nyungu zacu zemewe n’amategeko (gucunga ubucuruzi, gutanga serivisi za IT, umutekano w’imiyoboro, kwirinda uburiganya cyangwa ivugurura ry’imitunganyirize y’isosiyete).
(b) Kubahiriza amategeko, nko kwirinda no kurinda amakuru yawe bwite, kwirinda ubujura cyangwa gukoresha amakuru yawe mu buryo butemewe.
Kukugezaho ibikubiye ku rubuga n’amatangazo ajyanye n’ibyo ushobora kuba ukeneye ndetse no kugenzura uko ayo matangazo akora, gukora igenzura ry’amakuru mu kuvugurura urubuga, ibikoresho, serivisi, imibanire n’abaguzi, n’imikoranire,no gupima uburyo bwiza bw’imivuganire no kwamamaza(a) Umwirondoro (b)          ihuzanzira wabonekaho (c) Ikoranabuhanga (d) amakuru y’ibanze, (e) kwamamaza no KuvuganaKu nyungu zacu zemewe n’amategeko (gusesengura uburyo abakiliya bakoresha ibicuruzwa/serivisi, guteza imbere ubucuruzi, no gutegura neza igenamigambi ryo kwamamaza).
Kukwoherereza ubutumwa bwo kwamamaza no kuguha inama zishingiye ku makuru yawe bwite ajyanye n’ibicuruzwa na serivisi  Tekiniki, imikoresherezeKu nyungu zacu zemewe n’amategeko (gukora ubucuruzi butaziguye, guteza imbere serivisi n’ibicuruzwa byacu no guteza imbere ubucuruzi). Twemerewe kukwoherereza ubutumwa bwamamaza niba tubona ko bifite akamaro kuri wowe.
Gukora ubushakashatsi bw’isoko dukoresheje uruhare rwawe ku bushake mu bushakashatsi   Ku nyungu zacu zemewe n’amategeko (kumenya uko abakiliya bakoresha ibicuruzwa/serivisi zacu no kubinoza). Dutunganya amakuru yawe kugira ngo tuguhe serivisi nziza no kurinda umutekano w’urubuga n’ama-app yacu.

Ubutumwa bwo kwamamaza butaziguye

Uzajya uhabwa ubutumwa bwo kwamamaza niba wasabye amakuru cyangwa waguriye ibicuruzwa/serivisi kandi utahisemo kutajya ubibona.

Dushobora kandi gusesengura amakuru yawe (Umwirondoro, Amakuru yo kukuvugaho, Ikoranabuhanga, Imikoreshereze, Umwirondoro w’uruhare rwawe) kugira ngo tumenye ibyo ushobora kuba ukeneye tukabikugenera.

Ubutumwa bwamamaza buva ku bandi bantu

Tuzabanza tugusabe uburenganzira bweruye mbere yo gusangiza amakuru yawe bwite abandi bantu bamamaza ku giti cyabo.

Guhagarika kwakira ubutumwa bwamamaza

Ushobora gusaba ko duhagarika kukwoherereza ubutumwa bwamamaza igihe cyose, utwandikiye ubisaba.

Nubwo wahagarika ubutumwa bwamamaza, uzakomeza kubona ubutumwa bw’ingenzi bushingiye ku micungire ya konti yawe cyangwa serivisi waguze (nko kwemeza ibyo waguze, kwandikisha ingwate y’ibicuruzwa, kwibutsa gahunda, impinduka ku Mategeko n’Amabwiriza, no kugenzura niba amakuru yawe ari yo).

Cookies

Cookie ni agafishi gato k’inyuguti n’imibare tubika ku gikoresho cyawe. Cookies ni ibikoresho by’ingenzi kandi bikoreshwa cyane. Bidufasha gutuma urubuga rukora neza no kuduha amakuru ajyanye n’uko abantu barukoresha.

Reba Politiki yacu ya Cookies kugira ngo umenye uburyo dukoresha cookies, amoko ya cookies dukoresha, n’uko wemera cyangwa uhakana imikoreshereze yazo. Niba udakoresheje cookies, ntuzashobora kubona serivisi zimwe z’ingenzi ku rubuga rwacu.

Kubona amakuru rusange kuri cookies, urubuga allaboutcookies.org rushobora kugufasha. Uru rubuga ntirugengwa na Bboxx, ariko twumva rwafasha abakiliya.

Guhagarika Kwamamaza

Wemerewe gusaba gusiba cyangwa kugukoraho email marketing igihe cyose, ariko ubutumwa bukenewe busigara bugushyikirizwa (nko kwemeza icyiciro cyo kwishyura, garanti, cyangwa guhindura amasezerano).

Ububiko bw’amakuru

 Dufite icyicaro mu Bwongereza ariko bamwe mu bandi bantu n’abaduhagarariye dukorana bakorera hanze y’agace k’ubukungu bw’Uburayi (Eea), bityo gutunganya amakuru yawe bwite birashobora kubamo kwimura amakuru hanze ya EEA.  Igihe cyose twimuye amakuru yawe hanze ya EEA, tuzahora tumenya neza ko arinzwe, twita ku buryo bwo kuyarindiraho aho ari. Amakuru yose uduha, tuyabika mu bubiko bwacu bwizewe, cyangwa ububiko duhabwa n’abandi bantu dukorana.

5. Gutanga Amakuru yawe

Dushobora gutanga amakuru yawe bwite, aho bibaye ngombwa nkuko bigaragara mu mbonerahamwe “ impamvu tuzakoresha amakuru yawe bwite, twagaragaje haruguru” ku wundi muntu dushobora guhitamo kugurishaho, kwimura cyangwa guhuza ibice by’ubucuruzi bwacu cyangwa umutungo wacu. Mu mahitamo yacu kandi , dushobora gushaka kubona ubundi bucuruzi cyangwa kubuhuza n’abandi bantu.  Niba izo mpinduka zibayeho mubucuruzi bwacu, abazaba babaye ba nyir’ubucuruzi bashya, bazakoresha amakuru yawe muburyo bumwe nkuko byashyizweho muri amabwiriza y’ibanga.

Dusaba abandi bantu bose kubahiriza umutekano wamakuru yawe bwite no kuyakoresha mu buryo bukurikije amategeko.  Ntabwo twemerera abandi bantu batanga serivisi gukoresha amakuru yawe bwite mu nyungu zabo , twabibemerera gusa ari uko hari ibyo basabwe gukora byihariye gutunganya kandi byemewe n’ikigo cyacu

6. Kohereza Amakuru mu Mahanga

Tuvana amakuru yawe mu gihugu utuyemo tukayageza ku biro byacu i London (mu Bwongereza). Ntabwo dushobora kohereza amakuru yawe mu itsinda.

 Dukoresha uburyo bwihariye kandi bwumvikanyweho mu masezerano yemerewe gukoreshwa mu bwongereza, kuburyo amakuru yawe arindwa nkuko asanzwe arindwa mu bwongereza, ayo masezerano yitwa “ amasezerano mpuzamahanga yo kohererezanya amakuru” . kugirango ubone kopi y’ayo masezerano yo kurinda amakuru, wakwegera DPO.

Twashyizeho ingamba zikwiriye zo gukumira ko amakuru yawe bwite yatakara mu buryo butitezwe, yakoreshwa cyangwa yagerwaho muburyo butemewe, ahinduwe cyangwa atangajwe.  Ikindi, turinda amakuru yawe ko yagerwaho n’aba bakozi, abaduhagararira, abo dukorana mu buryo bw’amasezerano, n’abandi bakeneye kugira ibyo bamenya ku bucuruzi.  Bazakoresha gusa amakuru yawe, bagendeye  ku mabwiriza yacu kandi bagakurikiza inshingano zo kugira ibanga.  Tugomba gushyiraho uburyo bwo guhangana n’uwakekwaho gukoresha nabi amakuru yumuntu ku giti cye ndetse tuzakumenyesha kandi tumenyeshe n’inzego bireba ahabaye ugukoresha nabi amakuru, igihe tuzaba dusabwa mu buryo bwemewe n’amategeko kubikora.

7. Umutekano w’Amakuru

Tugomba gushyiraho uburyo buhamye, ubwa tekiniki, cyangwa dushyireho ingamba z’umutekano ku rwego rw’ikigo cyacu zigamije kurinda amakuru y’umuntu ko yatakara mu buryo butitezwe, yagerwaho mu buryo butemewe, yakoreshwa, yahindurwa cyangwa yatangazwa mu buryo butemewe, turinda amakuru yawe ko yagerwaho n’aba bakozi, abaduhagararira, abo dukorana mu buryo bw’amasezerano, n’abandi  bafite ubucuruzi bwemewe, bifuza kugera kuri aya makuru.

8. Igihe Amakuru Abikwa

Uzakoresha kugeza ryari amakuru yanjye bwite?

Tuzabika, amakuru yawe bwite igihe cyose ari ngombwa kugirango tugere intego twashakiraga, harimo uburyo bwo gukurikiza mu buryo bwuzuye amategeko, amabwiriza, umusoro, ibaruramari cyangwa ubundi buryo bwo gutanga raporo. Dushobora kugumana amakuru yawe mugihe kirekire, iyo tubona hazaba ikibazo cyangwa niba tubona hashobora kuzaba imanza n’imikoranire yacu.

Kugirango tumenye igihe cyo kubika amakuru bwite, dusuzuma ibijyanye n’amafaranga,  imiterere yayo cyangwa uburyo akenewe, cyangwa iyo byateza ikibazo gikomeye mu gihe ayp makuru yakoreshwa mu buryo butemewe cyangwa ayo makuru yawe bwite ashyizwe hanze,impamvu yatumye dukoresha amakuru yawe, cyangwa niba twagera kuri izo ntego hakoreshejwe izindi nzira, n’ibisabwa n’amategeko, amabwiriza, imisoro, ibaruramari, cyangwa ibindi bisabwa

Mu buryo bwo gukurikiza amategeko, tugomba kubika amakuru y’ibanze y’abakiriya bacu (harimo ihuzanzira babonekeraho, indangamuntu, amakuru y’imari ) imyaka itandatu nyuma yo guhagarara kuba abakiriya kubera impamvu z’imisoro.

 Hari igihe ushobora gusiba amakuru yawe: Reba paragarafu ya 9 hepfo kugirango ubone ibisobanuro birambuye.

 Hari igihe tuzatoranya amakuru yawe bwite (igihe tutagikorana nawe) hagamijwe ibarurishamibare,icyo gihe tuzakoresha amakuru yawe, bitabaye ngombwa kubikumenyesha.

9. Uburenganzira bwawe bwemewe n’amategeko

Ufite uburenganzira butandukanye bwemewe n’amategeko ajyanye no kurinda amakuru yawe.

 Ufite uburenganzira kubijyanye no:

 Nta mafaranga asabwa

 Ntugomba kwishyura amafaranga kugirango ubone amakuru yawe bwite (cyangwa gukoresha ubundi burenganzira).  Ariko, dushobora kukwishyuza amafaranga ku mpamvu zumvikana niba ubusabe bwawe budafite ishingiro, busubiwemo cyangwa bukabije. ariko, dushobora no kwanga kubahiriza ubusabe bwawe iyo bimeze gutyo.

 Ibyo dushobora kugukeneraho

 Dushobora gukenera kugusaba amakuru yihariye kugirango adufashe kwemeza umwirondoro wawe no kwemeza uburenganzira bwawe bwo kubona amakuru yawe bwite (cyangwa gukoresha ubundi burenganzira bwawe).  Iyi ni ingamba zo kugirango tumenye neza ko ko amakuru yihariye adahawe umuntu uwo ari we wese udafite uburenganzira bwo kuyahabwa.  Dushobora kandi kuvugana nawe kugirango tukubaze andi makuru ajyanye n’ubusabe bwawe kugirango igisubizo cyacu kihutishwe.

 Igihe ntarengwa cyo gusubiza

 Turagerageza gusubiza ubusabe  bwemewe mugihe cyukwezi kumwe.  Rimwe na rimwe bishobora kudutwara igihe kirenze ukwezi kumwe iyo ubusabe bwawe bugoye cyangwa watanze ubusabe bwinshi.  Muri icyo gihe, tuzakumenyesha kandi tugakomeza tuguha amakuru yaho bigeze.

10. Aho Watugezaho Ikibazo

Niba ufite ikibazo kuri aya mabwiriza y’ibanga, cyangwa ku gukoreshwa kw’amakuru yawe bwite cyangwa ushaka gukoresha uburenganzira bw’ibanga bwawe kuri DPO mu buryo bukurikira:

11. Ibibazo wifuza kutugezaho

Niba utanyuzwe n’uburyo amakuru yawe yakoreshejweiba cyangwa ushaka kumenya amakuru ahagije ku burenganzira bwabwe, ushobora kwegera ibiro byacu bishinzwe amakuru (Information Commissioner’s Office ICO) mu Bwongereza (ico.org.uk). Ariko twakwishimira kwakira ikibazo cyawe mbere y’uko ujya kubagana.

12. Impinduka mu mabwiriza y’Ibanga & Inshingano yawe yo kutumenyesha izo mpinduka

Tuvugurura aya mabwiriza mu gihe kizwi. Aya mabwiriza ariho aheruka kuvugururwa mu kwa Munani 2024. Turagusaba kongera ugasoma aya mabwiriza, kureba niba hari ibyavuguruwe cyangwa hari impinduka zabaye muri aya mabwiriza.
 Ni ngombwa ko twamenyeshwa  ko amakuru niba ari ukuri kandi ari ay’iki gihe. Watumenyesha mu gihe habaye impinduka ku makuru yawe mu gihe cy’imikoranire yacu ( urugero aho ubarizwa hashya cyangwa cyangwa email).

13.Imbuga z’Abandi bantu

Urubuga rwacu rushobora kugira indi miyoboro ijya ku mbuga z’abandi bantu, plug-ins and applications. Gusura iyo miyoboro bishobora kwemerera abandi bantu, kugera ku makuru yawe bwite. Nta bubasha bwo kugenzura izo mbuga z’abandi bantu, ndetse ntituzaryozwa inyandiko z’ibanga zabo. Nta bubasha dufite bwo kugenzura ibyo bazashyira kuri izo mbuga zabo kandi ntituzemera uburyozwe ubwaribwo bwose, kubizaba biziriho. Turagushishikariza kubanza kumenya amabwiriza y’ibanga yabo, mbere y’uko ubashyikiriza amakuru y’ibanga yawe kurizo mbuga zabo.