Bboxx – Amategeko n’amabwiriza ajyanye no kugura ibicuruzwa muri Bboxx
Amategeko n’amabwiriza yashyizweho mu gutanga amakuru yerekeye BBOXX n’ ibicuruzwa igurisha ku bakiriya bayo.
1. Aho mwakura amakuru ya Bboxx Capital Rwanda n’ibicuruzwa byacu?
Ushobora kubona amakuru yose ukeneye kuri Bboxx Capital Rwanda n’ibicuruzwa byacu uciye ku baduhagarariye cyangwa unyuze ku rubuga bboxx.rw mbere yo kugura. Twemeza nanone amakuru y’ingenzi mu nyandiko mbere y’uko utumiza
Iyo uguze igikoresho cyacu, uba wemeye ko:
- Tukwishyuza amafaranga y’ifatabuguzi mbere yo kwakira igikoresho
- Twongeraho umusoro ku nyongeragaciro
- Ntabwo turyozwa ubukererwe butaduturutseho.
- Ibikoresho bishobora guhindukaho gato ugereranije n’amafoto
- Bigendeye ku mategeko arengera umuguzi yo mu Rwanda, ushobora kwisubiraho mbere yo kugura igikoresho cyangwa ugahagarika amasezerano.
- Ufite uburenganzira niba hari ibitagenda neza ku gicuruzwa cyawe.
- Dushobora guhindura ibicuruzwa n’aya mabwiriza.
- Dushobora gusesa amasezerano dufitanye nawe.
- Dushobora kutakwishyura ibihombo byose byaduturutseho cyangwa byatewe n’ibikoresho byacu.
- Dukoresha amakuru yawe bwite nk’uko bikubiye mu mategeko yacu y’ibanga n’aya mabwiriza
- Ufite uburyo bwinshi bwo gukemura ibibazo twagirana.
- Izindi ngingo zakenerwa zakurikizwa mu masezerano dufitanye
2. Turakwishyuza iyo wakiriye ibicuruzwa byawe
Twakira ubwishyu ku gihe cyagenwe nkuko wabisobanuriwe ubwo watumaga igikoresho. Niba ubuze igikoresho, ugomba gukomeza kucyishyura nkuko byemeranyijwe. Igikoresho kiba icyawe iyo umaze kwishyura ubwishyu bwose usabwa. Niba ugize ikibazo, ushobora kuvugisha abakozi bacu bakorera aho utuye, abo ku iduka, cyangwa ugahamagara abashinzwe gufasha abakiriya.
3. Imyitwarire y’imyishyurire yawe
3.1. Tuzagenzura uko wishyura
Niba wishyura neza, bizaguhesha kubona inyungu zitandukanye. Ariko nutabasha kwishyura neza uko bikwiye ,ushobora gushyirirwaho ibihano biteganyijwe mu gika cya 3.2. Umukozi wacu ushinzwe abakiriya ashobora kuguha andi makuru ajyanye nibi.
3.2. Niba utishyuriye igihe:
- Ushobora kuvanywa burundu cyangwa kubuzwa kobona ibikoresho na serivisi zacu mu gihe kiri imbere;
- Dushobora kumenyesha amakosa yawe mu nzego z’ubutegetsi za leta n’abandibatanga inguzanyo;
- Amafaranga macye wajyaga utanga kugirango igikoresho cyawe gifungurwe ashobora kongerwa;
- Bishobora gutuma uhabwa umubare muto w’iminsi yo gukoresha igikoresho uri munsi y’iyo wishyuye ;
- Dushobora gushyiraho inyongera y’amafaranga ya serivisi wishyuraga ku kwezi ku giciro cyose cy’igicuruzwa;
- Dushobora kwisubiza ibikoresho bya BBOXX, niba nta mpinduka mu myishyurire yawe ndetse
- Dushobora kugusaba kwishyura igice cy’amafaranga cyangwa asigaye yose kuri konti yawe mbere yo gufungura ibikoresho byawe.
4. Twongeraho umusoro ku nyongeragaciro
Niba igipimo cy’umusoro ku nyongeragaciro gihindutse hagati y’itariki watumirijeho ibicuruzwa n’itariki wabiboneyeho, duhindura igipimo cy’umusoro ku nyongeragaciro wishyura, keretse wamaze kwishyura byuzuye amafaranga y’ifatabuguzi mbere y’iryo hinduka ry’umusoro ku nyongeragaciro.
5. Ntabwo turyozwa ubukerererwe butaduturutseho
Niba ibicuruzwa byawe bitinze kukugeraho bitewe n’impamvu itaduturutseho, tubikumenyesha vuba hashoboka nicyo dushobora gukora cyagabanya ubwo bucyererwe. Nubwo dukora ibyo, ntabwo twakwishyura indishyi zubwo bukerererwe ariko ushobora guhamagara abaduhagaraririye ku maduka yacu bagahagarika ibyo watumije ugasubizwa amafaranga watanze mbere ariko ku bikoresho utarakira, dukuyemo ikiguzi cy’ibyo twamaze gutanga ku mpamvu zumvikana.
6. Ibicuruzwa bishobora guhindukaho gato ugereranyije n’amafoto
Ibara nyaryo ry’ibicuruzwa rishobora kudahura neza n’ibara ryerekanwe mu kwamamaza cyangwa uburyo ibicuruzwa bifunzemo bishobora gutandukana ho gato. Buri gicuruzwa kiguranwa na garanti yacyo itangwa n’uwagikoze.
7. Ufite uburenganzira bwo kwisubiraho, hashingiwe ku mategeko
7.1. Ufite uburenganzira bwo kwisubiraho mu kugura no gusubizwa amafaranga mu minsi runaka, hashingiwe uko amategeko abiteganya. Nyuma y’icyo gihe ntabwo ushobora kwisubiraho mu kugura. Ibi bishingiye ku mabwiriza akurikira
7.2. Uko utumenyesha ko wisubiyeho. Utumenyesha ko ushaka kwisubiraho, wahamagara abakoze bacu bashinzwe abakiriya, uhamagara 0788165399 cyangwa ukavugisha umwe mu baduhagarariye ku iduka waguriyeho ibikoresho.
7.3. Ugomba kutugarurira ibikoresho wiyishyuriye ikiguzi cyabyo. Ugomba kutugarurira ibikoresho mu gihe cy’iminsi 3 uhereye igihe watubwiriye ko wisubiyeho mu kugura, ukazana ibyo bikoresho ku iduka ryacu aho wabiguriye. Uzasabwa kugaragaza ikigaragaza ko wabiguze.
7.4. Tugabanya amafaranga usubizwa iyo wakoresheje cyangwa wangiye igikoresho. Niba warafashe nabi igikoresho ku buryo kitakigurishirijwe mu iduka, nta mafaranga ushobora gusubizwa. Abaduhagarariye ku maduka yacu, akugira inama niba ukwiriye gusubizwa cyangwa utasubizwa.
7.5. Igihe n’uburyo tugusubiza amafaranga. Iyo ibikoresho bitarakugeraho, tuzagusubiza, hashingiwe uko amategeko abiteganya. Niba turi kwisubiza ibikoresho wari warahawe, nta mafaranga yabyo tugusubiza. Tugusubiza dukoresheje uburyo bumwe n’ubwo wishyuyemo. Ntabwo tugukata amafaranga yo kugusubiza. Ntabwo tuzagusubiza, mu gihe kutakugezaho igikoresho byatewe n’igikorwa cyangwa n’amakosa yawe cyangwa byatewe n’impamvu itaduturutseho.
8. Ushobora guhagarika amasezerano dufitanye
Tuzakubwira igihe n’uburyo ushobora guhagarika amasezerano dufitanye mu gihe cyo gutumiza igikoresho. Niba ufite ikibazo vugana n’umwe mu baduhagarariye ku iduka cyangwa wahamagara abakozi abashinzwe abakiriya.
9. Ufite uburenganzira niba hari ibitagenda neza ku gikoresho cyawe
Niba ubona hari ibitagenda neza ku gikoresho cyawe, ugomba kukigarura ku iduka ryacu. Twubaha inshingano zacu zo kuguha igikoresho wagaragarijwe kandi cyujuje ibikenewe byose biteganywa n’amategeko. Ibuka ko ufite uburyo bwinshi bwo gukemura impaka wagirana natwe. Iyo ari wowe uteye ukwangirika cyangwa kumeneka kw’igikoresho( cyangwa igice cyacyo). Uzishyura kugisana cyangwa kugisimbuza ikindi (aho byakenerwa).
10. Dushobora guhindura igikoresho n’aya mabwiriza
Igihe icyo aricyo cyose, dushobora guhindura igikoresho bijyanye n’ibisabwa n’impinduka mu mategeko n’amabwiriza, hagakorwa impinduka zoroheje mu buryo gikoze cyangwa kikavugururwa, urugero, gukemura ikibazo cy’umutekano. Izo mpinduka ntacyo zahindura ku mikoreshereze y’icyo gikoresho..
11. Dushobora guhagarika serivisi zijyanye n’igikoresho. Ibyo tubikora kubera:
- Dufunga igikoresho niba unaniwe kwishyura ukurikije gahunda yawe yo kwishyura. Tugukata amafaranga yo kugifungura. Abashinzwe abakiriya bazakumenyesha niba hari amafaranga waciwe;
- Ubwo tuzaba dukemura ibibazo mu mikorere cyangwa hari ibyo duhindura biri tekinike byoroheje,
- Tuvugurura igikoresho bijyanye n’impinduka zisabwa n’amategeko n’amabwiriza.
12. Dushobora gusesa amasezerano, gusubika serivisi, kwisubiza igikoresho no kuregera indishyi iyo:
- Utishyuye kandi igihe cyo kwishyura kigeze, ndetse ntiwishyure mu gihe cy’iminsi 14uhereye igihe twakwibukirije ko igihe cyo kwishyura cyageze;
- Iyo mu minsi 30, tubigusabye, nta makuru waduhaye, utatugaragarije imikoranire myiza, cyangwa utemeye ko tugera ku gikoresho;
- Iyo waduhaye amakuru atari ukuri cyangwa warahinduye imyirondoro(nk’aho ubarizwa) kandi ntutumenyeshe izo mpinduka; cyangwa
- Iyo wishe inshingano zawe mu yandi masezerano ayariyo yose waba ufitanye natwe.
13. Inshingano ufite mu gihe cy’aya masezerano
13.1. Ugomba:
- kutumenyesha ukwangirika kw’igikoresho mu minsi 2 nyumay’ukokwangirika;
- kudumenyesha mu masaha 24, niba hari ikitagenda neza ubonye ku gikoresho cyawe;
- kurinda igikoresho ko cya kwibwa, cyabura cyangwa cyakwangirika ndetse;
- kubitumenyesha mu minsi 7, niba hari icyahindutse kubijyanye n’imyirondoro yawe n’aho uherereye.
13.2 Ubujijwe :
- Guhindura igice icyaricyo cyose cy’igikoresho kandi dushobora kwisubiza igikoresho iyo ubikoze, niyo icyo gikoresho cyaba kiri gukoreshwa n’undi muntu wabihereye uburenganzira;
- Kugurisha igikoresho cyangwa kugitangaho ingwate cyangwa gukora ikindi cyose kibangikanya inyungu zacu ku gikoresho; cyangwa
- Gucungisha, guhererekanya, gushakamo inyungu, gutangaho ingwate cyangwa gukora andi masezeranoashingiyekuburenganziraufitemuriayamasezerano.
14. Ntabwo tuzirengera ibihombo uzaterwa natwe cyangwa n’igikoresho cyacu, nk’uko mategeko abiteganya
Twirengera igihombo watezwa n’uko twishe aya masezerano, bigarura ku mafaranga yose wishyuye hashingiwe kuri aya masezerano ku itariki wagiriyeho. Uretse iyo igihombo ari:
14.1. ibitari biteganyijwe. Iyo bitari biteganyijwe ndetse nawe ntacyo watubwiye mbere y’uko twemera ibyo watumije, bisobanuye ko twagakwiye kuba twarabyiteguye( bityo mu mategeko, igihombo ntabwo kiba cyateganyijwe).
14.2. Bitewe n’impamvu itadurutseho. Mu gihe twakoze ibisabwa nkuko biteganyijwe muri iki gika, ntabwo twaryozwa ubukererwe butaduturutseho.
14.3. Icyashoboraga kwirindwa. Ikintu ushobora kwirinda ukoze ibintu byingenzi. Urugero, kwangirika kw’ibigize igikoresho cyawe mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa igikoresho, bitewe n’ibigize igikoresho mu buryo bw’ ikoranabuhanga twakugugurishije, kandi byarashobokaga ko ubyirinda iyo ukurikiza inama twakugiriye yo gusaba ivugurura ry’ubuntu cyangwa gukurikiza mu buryo buboneye amabwiriza bwo gukoresha cyangwa kugira sisitemu ntoya isabwa nkuko twabikugiramo inama.
15. Ufite uburyo bwinshi bwo gukemura ibibazo wagirana natwe
15.1. Uburyo dukemuramo ibibazo. Tuzakomeza kugerageza gukemura mu bwumvikane amakimbirane ayo ari yo yose tuzagirana. Ikipe y’abakozi bacu bashinzwe kwakira abakiliya izakora ibishoboka kugirango bakemure ibibazo byose twagirana cyangwa wagira ku bikoresho byacu bijyanye nuburyo bwo gukemuramo ibibazo twashyizeho, buboneka ku iduka ryacu waguzeho igikoresho.
15.2. Vugana n’abaduhagarariye. Abaduhagarariye mu maduka bazakora ibishoboka kugirango bakemure ibibazo byose twagirana cyangwa wagira ku bikoresho byacu.
15.3. Ushobora kugana inkiko. Aya mabwiriza agengwa n’amategeko y’u Rwanda kandi aho utuye hose ushobora kuturega mu nkiko zo mu Rwanda.
16. Izindi ngingo z’ingenzi zakurikizwa mu masezerano dufitanye
16.1. Inshingano. Dushobora guha inshingano cyangwa guha uburenganzira undi muntu igihe icyo aricyo cyose muri aya masezerano dufitanye iyo hari umwenda uwo ariwo wose utishyuye. Ibi ntabwo bibangamira uburenganzira bwawe muri aya masezerano. Dushobora guha inshingano cyangwa guha uburenganzira bwawe muri aya masezerano uwo wagaragaje wagusimbura, mu buryo budasesuye. Abakozi bacu bashinzwe kwakira abakiriya baguha amakuru arambuye.
16.2. Dushobora gukoresha sisitemu ifitwe ndetse inakoreshwa n’undi muntu (abafasha kwishyura ukoresheje sisitemu). Ntituzaryozwa igihombo icyaricyo cyose cyangwa kwangirika biturutse ku ikosa iryariryo ryose ryaterwa n’ugukerererwa kw’abafasha kwishyura muri sisitemu cyangwa byaterwa n’irindi kosa iryariryo ryose ritaduturutseho.
16.3. Uko watuvugisha. Tuzavugana nawe biciye mu buryo bwa Sms, Guhamagara kuri Telefone ngendanywa, emeyili, Iposita, cyangwa izindi serivisi zo koherereza ubutumwa kuri Telefone kugirango:
- Kukumenyesha aho umwenda usigaye ugeze;
- Kukumenyesha niba hari amafaranga utishyuye;
- Kukwibutsa amatariki ataha uzishyuriraho;
- Kukumenyesha ibikoresho by’inyongera cyangwa serivisi twakwemerera kubona;
- Kukumenyesha ko igikoresho cyafunzwe bitewe n’uko wagize ibirarane; cyangwa
- Gukora inyingo.
Ugomba kutumenyesha niba hari umurongo uboneraho amakuru wahindutse, ukabitumenyesha ibicishije, mu bakozi bacu bashinzwe abakiriya.
16.4. Inyungu ziturutse ku myuka ya karuboni (Carbon credit). Nta burenganzira ufite ku nyungu zose zijyanye n’imyuka ya karuboni ituruka ku bicuruzwa cyangwa serivisi waguriye muri Bboxx. Bboxx niyo nyir’izo nyungu zose zituruka ku myuka ya karuboni, hakurikijwe amasezerano yemewe n’amategeko twaba dufitanye n’abandi bantu cyangwa ibigo.
16.5. Ntawundi muntu ufite uburenganzira muri aya masezerano. Aya masezerano ari hagati yawe natwe. Ntawundi ushobora kuyashyira mu bikorwa kandi ntanumwe muri twe uzasaba undi muntu uwo ari we wese kuyahagarika cyangwa kuyahindura.
16.6. Urukiko rutesheje agaciro bimwe muri aya masezerano, ibisigaye bizakurikizwa.
16.7. Amasezerano tugiranye nawe (ashobora kuvugururwa igihe icyaricyo cyose) agizwe n’amasezerano yose ari hagati yacu,ajyanye n’ibikoresho. Aya masezerano akuraho andi yose, twaba twaragiranye mbere cyangwa ubundi bwumvikane twagiranye (yaba mu nyandiko cyangwa mu mvugo) ajyanye n’iki gicuruzwa. Ntugomba gushingira cyane ku nyandiko iyariyo yose, ubwishingizi cyangwa garanti bidateganyijwe muri aya masezerano. Niba wongereye cyangwa ugabanyije ingano y’ibikoresho byawe , amasezerano mashya y’umukiriya yonyine niyo agenderwaho kandi andi masezerano yabanje araseswa.
16.8. Nubwo twatinda gushyira mu bikorwa aya masezerano, dushobora kuyashyira mu bikorwa nyuma. Dushobora Kudahita tuguhakanira kudakora ikintu cyangwa gukora ikintu utemerewe, ariko ntibisobanuye ko tudashobora kubikora nyuma.