Bboxx 2.0 Customer Privacy Notice (Kinyarwanda)
Bboxx 2.0 Kumenyesha abakiriya ibijyanye n’ibanga
Kumenyesha ibijyanye n’ibanga – Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite ryo muri Mauritius ryo muri 2017 – Igurishwa ry’ubucuruzi n’umutungo wa Bboxx Ltd (sosiyete)
Bboxx 2.0 (Umuguzi / twe / twebwe) twaguze ubucuruzi n’umutungo wa sosiyete (ihagarariwe na Paul Williams and Stephen Goderski of PKF Little john LLP, nk’abayobozi bafatanyije ba sosiyete), ku wa 19 Gicurasi 2025,. Ubu uri ku rutonde rw’abakiriya ba sosiyete kugirango ujye ubona amakuru ajyanye na serivisi zitangwa na sosiyete.
Amakuru yawe bwite yatwohererejwe, nk’umuguzi, kugirango dukomeze kubona amakuru arambuye kuri serivisi wahawe na sosiyete. Tuzakoresha amakuru yawe neza ndetse mu buryo bukurikije amategeko, kandi hashingiwe ku mahame n’ibisabwa n’ Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite ryo muri Mauritius ryo muri 2017)
Muri iri tegeko, dusabwa kuguha amakuru y’abo turi bo, uko dukoresha amakuru yawe bwite, n’impamvu yabyo ndetse n’uburenganzira bwawe ku makuru yawe bwite. Ayo makuru akubiye muri Bboxx Privacy Policy (Amabwiriza y’Ibanga ya Bboxx). Ni ingenzi ko wasoma ayo makuru.
Wavugana na Simon Cox, Umujyanama w’abaguzi kuri s.cox@bboxx.com , niba ufite ikibazo kuri uku kumenyesha ibijyanye n’ibanga cyangwa uko dukora kubijyanye no kurinda amakuru. Ushobora kandi kubona mu buryo burambuye uko dushyira mu bikorwa uburanganzira bwawe bujyanye no kurinda amakuru muri Bboxx Privacy Policy (Amabwiriza y’Ibanga ya Bboxx).
Ugize ikibazo muri rusange kirebana n’igicuruzwa cya BBOXX waguze, serivisi za BBOXX cyangwa guhamagara abasanzwe bagufasha bakwegereye, wareba : https://www.bboxx.com/contact-us/